Ibyo Yohana yeretswe 19

1 Nyuma y'ibyo, numva mu ijuru ijwi rirenga risana n'ijwi ry'abantu benchi ririkugamba riti : " Alleluya ! Agakiza, icubahiro n'ubushobozi niby'Imana yacu. 2 Kubera ko imanza zayo zitabera kandi ari iz'ukuri kandi ari izo gukiranuka; kuko yaciriye urubanza wa musambanyi mukuru, wayobyaga isi n'ubusambanyi bwe, kandi ihorera amaraso y'abakozi , iyishuza kuva mu ibiganza by'uwo musambanyi. 3 Barongera bagamba ubwa kabiri : Halleluya ! Kandi umwotsi gwayo guzatarama imyaka amagana n'amagana. 4 Kandi ba bakambwe makumyabiri na bane na bya bizima bine barunama, baramya Imana yicaye kuri ya ntebe bagira bati : " Amena ! Halleluya. 7 Twishime kandi tugire umunezero, kandi tuyihe icubahiro, kubera ko ubukwe bw'umwana gw'intama busohoye, kandi umugeni we yiteguye. 8 Kandi yahawe kwambara umwambaro w'igitare mwiza gurabagirana. Kubera ko ari byo bikorwa byo gukiranuka kw'abera. 9 Malaika arambwira ngo : " Andika ! Hahirwa abatumiwe mu ubukwe bw'umwana gw'intama ! Nuko arambwira ngo : " Aga magambo ni amagambo g'ukuri g'Imana". 10 Kandi nari ngiye kwikubita hasi ngo muramye, maze malaika arambwira ngo : " Wirinde gukora ibyo ! Ndi mugenzi wawe w'akazi, n'uwa bene so bafite ubuhamya bwa Yesu. Ramya Imana. Kubera ko ubuhamya bwa Yesu ari umwuka w'abahanuzi. 11 Hanyuma, mbona ijuru rifunguye, kandi dore, haboneka ifarashi y'umweru. Uwari ayicayeho yitwa Uwizerwa n'uw'ukuri. Kandi aca imanza zitabera kandi arwanisha gukiranuka. 12 Amaso ge gasanaga n'indimi z'umuriro, k'umutwe gwe hari imitako myinchi; yari afite izina ryanditswe, nta muntu n'umwe wari arizi, usibye we ubwe gusa. 13 Yari yambaye umwambaro gusizeho amaraso. Izina rye ni Ijambo ry'Imana. 14 Ingabo zo mu ijuru zaramukurikiraga, ziri ku mafarashi g'umweru, zambaye imyambaro y'umweru, zambaye gitani nziza y'umweru. 15 Mu kanwa ke havamo inkota ityaye, yo gukubitisha amahanga; azagaragiza inkoni y'icuma, azanyukanyukisha ibirenge umuvure wa vino y'uburakari bukaze bw'Imana ishobora byose. 16 Yari afite ku mwambaro gwe no ku kibero ce, izina ryanditswe ngo : " Umwami w'abami n'Umutware w'abatware. 17 Kandi mbona malaika, wari ahagaze mu zuba, atera hejuru n'ijwi rirenga, abwira inyoni zose zagurukaga hagati y'ikirere ngo: " Muze, muterane k'ubw'umusi mukuru gw'Imana. 18 Kugirango murye inyama z'abanyambaraga, inyama z'amafarashi niz'abayagenda hejuru yazo, inyama za bose, ab'umudendezo n'imbata,abato n'abakuru. 19 Kandi mbona ca gisimba, n'abami b'isi, n'imitwe y'ingabo zateranijwe no kurwanya wa wundi wari yicaye ya farashi n'ingabo ze. 20 Nuko ca gisimba kirafatwa, hamwe n'umuhanuzi w'umubeshi, wakoreraga ibitangaza imbere yaco, ibyo yayobesheshaga abari barafashe ikimenyetso ca ca gisimba no gusenga ishusho yaco. Nuko byombi birohwa mu ngezi yaka umuriro n'amazuku.