Ibyo Yohana yeretswe 20

1 Hanyuma, mbona malaika agogoma ava mu ijuru afite urufunguzo rw'ikuzimu n'umunyururu munini mu ntoke ze, 2 Nuko afata ca kiyoka, inzoka ya kera ari yo Satani n'umwanzi, arakiboha imyaka igihumbi. 3 Akijugunya muri ca cobo, arapfundikira, ashiraho ikimenyetso k'umunwa wico cobo hejuru yaco, kugirango kitazongera kuyobya amahanga, kugeza ubwo imyaka igihumbi izarangirira. Nyuma yaho,bizaba ngombwa ko gifungurwa igihe gito. 5 Abapfuye bandi ntaho bazutse kugeza ubwo imyaka igihumbi yasohoreye. Ugwo ni gwo muzuko gwa mbere. 6 Barahirwa kandi baratunganye ababonye umugabane ku muzuko gwa mbere. Urupfu rwa kabiri nta bubasha rubafiteho; ahubwo bazaba abatambyi b'Imana n'aba Kirisito kandi bazatwara hamwe nawe imyaka igihumbi. 7 Imyaka igihumbi n'ishira, Satani azafungurwa ave mumunyururu. 8 Azasohoka kandi kugirango ayobye amahanga ari mu inguni ine z'isi, Gogi na Magogi kugirango abakoranye baje mu intambara; umubare gwabo gwari nk'umucanga gwo ku ingezi. 9 Baratarama bakwira isi yose no kugota inkambi y'ingabo z'abakiranutsi n'umudugudu ukundwa cane, Yerusalemu. Ariko umuriro guzagogoma guva mu ijuru, maze gubarimbure. 10 Kandi wa mushukanyi, wabayobyaga, azajugunywa mu ngezi yaka umuriro n'amazuku. Umwo nimwo ca gisimba na wa muhanuzi w'umubeshi bari. Kandi bazababazwa imyaka amagana n'amagana. 11 Hanyuma mbona intebe nini y'umweru n'uwari ayicayeho. Isi n'ijuru biracika biva imbere ye kubera ubwoba kandi ahabyo ntihongera kuboneka. 12 Kandi mbona abapfuye, abakuru n'abatoya, ariko noneho bariho bari bahagaze imbere ya ya ntebe. Ibitabo birafungurwa. Kandi n'ikindi gitabo kirafungurwa, arico gitabo c'ubugingo. Hari handitswe mo abahawe ubugingo buhoraho. Abapfuye bacirwa imanza bakurikije ibyanditswe muri ibyo bitabo. 13 Ingezi igarura abapfu bari bari muri yo,urupfu n'ikuzimu bigarura abapfu bari bari muri byo, maze buri muntu acirwa urubanza bikurikije ibikorwa (imirimo) bye 14 Abatizera bose, aho bari barindiriye nyuma y'urupfu, bajugunywa mu ngezi yaka umuriro. Kandi urupfu n'ikuzimu bijugunywa muri ya ngezi y'umuriro. 15 Buri muntu wese wo izina rye ritabonetse ryanditswe muri ca gitabo c'ubugingo, arohwa muri ya ngezi y'umuriro.