Ibyo Yohana yeretswe 2

1 Andikira malaika w'ikanisa riri Efeso ngo : Ibi ni byo ari kugamba ufashe inyenyeri zirindwi mu kuboko kwe kw'iburyo , ugendera hagati y'ibitereko birindwi by'amatara g'izahabu . 2 Nzi neza ibyo ukoraga akazi kawe , no kwihangana kwawe . Kandi nziko udashobora kwihanganira abanyangeso mbi nuko wagenzuye abiyitanga intumwa kandi batarizo koko , ugasanga ko ari abanyabinyoma . 3 Kandi nziko uzi kwihangana, ko watesekeye kubera izina ryanje ntaho wigeze gusubira inyuma . 4 Ariko rero ico mfite kuri wowe kitaboneye , nuko wataye urukundo rwawe rwambere. 5 Nuko wibuke aho wagwiriye , wihane , kandi ukore imirimo yawe ya mbere , nutabikora, nzaza aho uri , kandi nzakuraho igitereko citara ryawe ku mwanya gwaco niba udashaka kwihana . 6 Ariko kandi , mfite icongushimagaho , nuko wangaga imirimo yaba Nikolaiti , iyo nanje nangaga . 7 Ufite amatwi go kumvaga yumve ibyo Umwuka arikubwira amakanisa: uzatsinda nzamuha kurya ku giti c'ubugingo , kiri muri paradizo y'Imana . 8 Andikira malaika w'ikanisa rya Simurna ngo : umva ibyo Uwambere n'Uwanyuma arikugamba , Uwari yarapfuye buno akaba yaragarutse m'ubuzima . 9 Nzi guhangaika kwawe n'ubukene bwawe , (nubwo uri umukire), no kubesherwa kwawe n'abiyitaga Abayuda kandi bataribo koko , ahubwo ari sinagogi ya Shatani. 10 Were gutinya ibyo ugiye guhura nabyo bizakubabaza . Dore shetani agiye gushirisha bamwe muri mwewe mu pirizo kugira ngo mugeragezwe . Kandi muzamara imisi cumi muri mu mateso . Ariko uzabe umwizerwa kugeza gupfa, nanje nzguha ipete ry'ubugingo . 11 Ufite amatwi gumvaga yumve ibyo Umwuka arikubwira amakanisa. uzatsinda ntaho azateseka igihe c'urupfu rwa kabiri . 12 Andikira malaika w'ikanisa ry'iriri Perigamo ngo : uku niko arikugamba ufite inkota ifite ubugi impande zombi . 13 Nzi aho abaga , nziko aho ari intebe y' ubwami bwa shetani . Nyamara urigukomeza kubika izina ryanje , kandi ntabwo wahakanye kunyizera ,ndetse no mu musi ya Antipa, umudimwe wanje w'icizere , uwo biciye iwanyu , aho satani atuye. 14 Ariko , mfite ibintu bike nkugayagaho . Kuko iwanyu ufite abakomezaga inyigisho za Balamu , wigishije Balaki gushira ibuye ryo gusitaza abana b'Isiraeli, kugira ngo barye Inyama z' guterekeresha imizimu , kandi ngo bitange m'ubusambanyi . 15 Nawe niko umeze , ufite abantu bihaye gufatanya n'inyigisho z'aba Nikolaiti. 16 Nuko rero wihane ,niba atari guco , nzaza aho uri vuba , kandi nzabatikuza inkota ivuye mu kanwa kanje . 17 Ufite amatwi go kumva , niyumve ibyo Umwuka gurikubwira amakanisa ; uzatsinda nzamuha kuri manu yahishwe , kandi nzamuha agasarabwayi kari kwerereza , no kuri ako gasarabwayi handistweho izina rishasha , iryo umuntu wese atamenya kereste wa wundi warihawe gusa . 18 Andikira Malaika w'ikanisa riri Tiatura ngo : Ibi n'ibyo Umwana w'Imana arikugamba Ufite amaso nk'urumuri ry'umuriro , nawe akaba afite ibirenge birigusana n'umuringa gutukuye . 19 Nzimirimo yawe , urukundo rwawe , kwizera kwawe , akazi kawe keza, kudahinduka kwawe , n' ibikorwa byawe byanyuma , biruta ibyambere kuba byiza . 20 Ariko mfite ibyo ndikugayira , nuko wemereraga wamugore Yezeberi , wiyitaga umuhanuzi ngo yigishe no kugwisha abakozi banje mu busambanyi , no kurya inyama baterekesheje. 21 Namuhaye umwanya guhagije kugira ngo yihane , ariko ntabwo ashaka kwihana ubusambanyi bwe . 22 Dore ngiye kumugusha ku gitanda , muteze amateso menshi , hamwe n'abasambanaga nawe nibatihana ngo bareke izo ingeso. 23 Kandi n'abenenyina nzabicisha urupfu rwo gupfa. Nuko rero amakanisa gose gazamenya ko ari njewe ngezuraga ubwenge n'imitima kandi yuko nzahemba buri muntu wose muri mwewe nkurikije imirimo ye. 24 Nuko , kuri mwewe , no kuri bose babaga i Tiatura , badakurikizaga zino nyigisho , kandi batinjiye muri za nyigisho bataga amayobera ga shetani , nkuko babyivugiraga , ndababwiye ngo ; nta gundi muzigo ndikubikoreza ,kereste guno . 25 Ngo mukomeze ibyo mwigishijwe , kugeza igihe nzazira . 26 Uzatsinda , akitondera imirimo yanje , akageza ku musi gwa nyuma , nzamwegurira gutegeka abisi bose. 27 Azagategekesha inkoni y'icuma , nkuko bamenya guraga inkoni y'ibumba , bazarimbura inkozi z' ibibi nkuko bajanjuraga utubindi tw' ibyondo,. Nzabaha uruhusa rwo gukora ibyo byose nkuko nanje nahawe uruhusa na Data . 28 Kandi buri wose uzatsinda shetani, nzamuha inyenyeri yo mugitondo . 29 Ufite amatwi gumvaga ni yumve ibyo Umwuka arikubwira amakanisa .