Ibyo Yohana yeretswe 1

1 Ibyeretswe na Yesu Kristo , ibyo Imana yamuhaye ngo yereke abakozi be , ibintu bigiye kugaragara vuba bidatinze , kandi byo yamenyesheje atumye Malaika we , ku mukozi we Yohana . 2 Uwo yemejeshe ijambo ry'Imana ibyo yabonye byose , n' ubuhamya bwa Yesu Krisito . 3 Arahiriwe usomaga na bumvaga amagambo g'ubuhanuzi kandi bagacunga ibyanditswe mo , kuko igihe kiri hafi . 4 Yohana ku makanisa garindwi gari muri Aziya: Ndabandikiye. Ubuntu n'amahoro bibagereho , biturutse ku Uriho, Wahozeho, kandi Urikuza , bivuye kandi no ku myuka irindwi ibag'imbere y'intebe ye . 5 No kuri Yesu Kristo , Umuhamya w'ukuri , Uwambere wo kuzuka , Utwaraga abami bose bo kw'isi , niwe udukundaga waducunguye kudukura mu byaha kubw' amaraso ge . 6 Kandi akatugira ubwami bwe , abatambyi b'Imana ari we Se, kuri we ikuzo n'ubutware bibe ibye iteka ryose Amina . 7 Dore arikuza mu bicu kandi buri jisho rizamureba . Ndeste bariya bamupfumuye urubavu bazamureba . Kandi ubwoko bwose bwo kw' isi buzabira no kurira kubera we . Ingo ! Amina ! 8 Ndi Alfa na Omega , niko Umwami Imana arikugamba: Uriho , Wari ariho , kandi Ugiye kuza , Nyiri ngufu zose . 9 Njewe Yohana umuvandimwe wanyu , kandi uwo musangiye amateso , n'ubwami no kwihanganira muri Yesu , narindi mu kirwa citwa Patmosi , kubera Ijambo ry'Imana n'ubuhamya bwa Yesu . 10 Najanywe mu mwuka ku musi gw'Umwami , ku musi go gusenga, nuko numva inyuma yanje ijwi rirenga nk' ingunga. 11 Ririkugamba ngo : Ibyo urikumva ubyandike mu gitabo , kandi ubitume ku makanisa garindwi , arigo : Efeso , Simuruna , ni Perugamo , ni Tuatira , ni Sardi , ni Filaderifia , ni Leodikia . 12 Nuko ndeba inyuma kugira ngo menye ijwi ririkugambisha . Ndebye inyuma mbona ibitereko by'amatara birindwi by' izahabu . 13 Kandi hagati yibyo bitereko by'amatara ,mbona umuntu wari asa n'Umwana w'umuntu , yambaye iropo rireyi , kandi rifite umukaba gw'izahabu ku gituza . 14 Umutwe gwe n'imisatsi ye byasanaga nk' ubwoya bw' intama cangwa n'urubura , amaso ge gasanaga n'ikirimi cumuriro . 15 Ibirenge bye byasanaga n'umuringa g'urutuku nkaho gwatwitswe mu furu irikwaka cane , n'ijwi rye ryari rimeze nk' iruyombo rw' amazi menshi . 16 Yari afite mu kuboko kwe kw'iburyo inyenyeri zirindwi. Mu munwa gwe havamo inkota icaye mu mpande zombi, kandi amaso ge garighameze nk'izuba ririkwaka cane . 17 Mubonye , naguye ku birenge bye nk' uwapfuye. Nuko andambikaho ukuboko kwe kw'ibiryo arikugamba ngo : were gutinya . 18 Ndi Uwambere n'Uwanyuma kandi Uriho . Nari narapfuye ariko dore ndi muzima , ndiho imisi yose . Mfite ifunguzo z'urupfu n'izo ikuzimu , n'aho abapfuye batuye . 19 Andika rero ibintu byo wabonye , n'ibiriho , n'ibigomba kuza nyuma yabyo. kandi wandike ibizabaho mu gihe kizaza. 20 Amayobera y'inyenyeri zirindwi zo wabonye mu kuboko kwanje kw'iburyo , n'ibitereko birindwi by'izahabu ; inyenyeri zirindwi ni bamalaika b'amakanisa barindwi . Kandi ibitereko birindwi ni amakanisa garindwi .