1 Nyuma y'ibyo bintu, ndikureba nuko mbona umuryango gufunguwe mw'ijuru . n'ijwi rya mbere ryo numvishe ririkugambana nanje rimeze nk'ijwi ry'ingunga, rirongera rirambwira ngo : ngwino hano kwereke ibigomba kubaho nyuma y'ibyo . 2 Muri ako kanya nja mu mwuka . Nuko mbona intebe y'Ubwami iteretswe mw'ijuru , no kuri iyo ntebe hariho uyicayeho . 3 Uwaruyicayeho , yasana n'ibuye ryitwa Yasipi n'irindi ryitwa Saudio, kandi umukororombya gwari guzungurutse iyo ntebe gusana na simaragido. 4 Iyo ntebe y'arizungurutswe nizindi ntebe makumyabiri n'ine, no kuri iyo ntebe , mbona abasaza makumyabiri na bane bicaye , bambaye imyenda y'umweru , no ku mitwe yabo baribambaye ama shapo g'izahabu . 5 Kuri iyo ntebe y'Umwami havaga mo imirabyo , amajwi , n'inkuba ziriguhinda. Imbere y'iyo ntebe harihariho amatara garindwi garikwake cane . Ago matara niyo myuka irindwi y'Imana . 6 Kandi imbere y'iyontebe harihariho igisana n'inyanja iri mu kiyo, wogira ngo n'isarabwayi. kandi hagati n'uruhande rwiyo ntebe, hari hariho ibinyabuzima bine byuzuyeho amaso imbere n'inyuma . 7 Ikinyabuzima ca mbere carigisana n'intare , ikinyabuzima ca kabiri cari gisana n'ikimasa , ikinyabuzima ca gatatu cari gifite isura nkiy'umuntu , ikinyabuzima ca kane cari gisana n'igisiga kinini kirikuguruka . 8 Ibyo binyabuzima bine , byari bifite buri kimwe amababa atandatu kandi byuzuye amaso impande zose no munda . Ntaho birihukaga kugamba buri mutaga na n'ijoro , uwera , uweza, uwera ni Umwami Mana , nyiri ngufu zose , Wahozeho, Uriho kandi ugiye kuza ! 9 Igihe co byabinyabuzima biri guha uw'icaye kuntebe ishimwe, icubahiro no kumuhimbaza kubera ariwe uhoraho iteka ryose. 10 Ba basaza makumyaniri na bane bikubita imbere y'uwicaye ku ntebe y'ubwami, barikuramya uhoraho iteka ryose, kandi barigukubita amashapo gabo g'izahabu bari kugamba ngo: 11 Urakwiriye , Umwami wacu n'Imana yacu , guhabwa ishimwe n'icubahiro , n'imbaraga; kuberako waremye ibintu byose , kandi ni kubushake bwawe wabiremye nino kubushake bwawe bibagaho .