Ibyo Yohana yeretswe 16

1 Kandi numva ijwi rirenga ryavugaga ririkuva mu inzu y'Imana ribwira abamalaika barindwi ngo : Mugende , musuke utwo tubindi turindwi kw'isi. Ibyo bizababaza abantu kuko Imana yabarakariye. 2 Uwa mbere aragenda , asukanura ibari buri mukeso kw'isi , nuko igisebe kibabaza gifata abantu bari bafite ikashe ca gisimba kandi baramyaga ishusho yaco . 3 Malaika wa kabiri asukanura ibyari biri mukeso mu ingezi, nayo ihinduka amaraso nkag'intumbi. Ikintu cose co mu ingezi gifite ubuzima kirapfa, buri kintu cose cari mu ngezi. 4 Malaika wa gatatu asukanura ibyari biri mu keso ke mu migezi no mu masoko. Nuko byose bihinduka amaraso . 5 Numva Malaika w'amazi arikugamba ngo : " Urakira nuko wowe Uriho, kandi Wahozeho , Uraboneye , kubera ko waciye uru rubanza . 6 Kubera ko basheshe amaraso y'abahanuzi , kandi wabahaye amaraso ngo bangnwe kuko babikwiriye . 7 Nibwo numvaga igitwikiro kirikugamba ngo : ''ni koko , Mwami Imana isumba byose , imanza zawe niz'ukuri no gukiranuka . 8 Uwa kane asesa akeso ke ku zuba . maze izuba rihabwa gutwika abantu n'umuriro ; 9 Nuko abantu batwikwa n'ubushuhe bukabije, maze batuka izina ry'Imana nyir'ubutware kubera ibyo byorezo, ariko ntibihana ngo bayigarurire ikuzo. 10 Uwa gatanu asuka akeso ku intebe ya ca gisimba. Maze ubwami bwaco butwikira n'umwijima , Abantu birumaga indimi kubw'umubabaro . 11 Nuko batukaga Imana nyir'ijuru kubera uburibwe bwabo n'ibisebo byabo . Ariko ntibemeye guhagarika ibikorwa ibibi bari barigukora. 12 Uwa gatandatu asuka akosa ke ku ruzi runini , Efurata , nuko uruzi rurakama kugira ngo inzira y'abami, ibaturuka i burasirazuba itegurwe kugirango ingabo zabo zibone aho zambukana. 13 Kandi mbona mukanwa k'ikiyoka , no mukanwa k'igisimba , no mukanwa ka wa muhanuzi w'ububeshi havamo imyuka mibi itatu , Isana n'imitubu . 14 Kuberako ari imyuka ya daimoni , ikarag'ibitangaza , ijaga ku bami b'isi yose , kugira ngo babateranye kubw'intambara y'umusi mukuru gw'Imana ishobora byose . 15 Reba ! Ndaza nk'umusambo . Hahirwa uguma kuba maso , urindaga imyambaro ye kugirango atagenda yambaye ubusa ngo hatagira ubona ubwambure bwe buteye isoni ! 16 Babakoraniriza ahantu hitwa mu giheburayo Hermagidoni . 17 Uwa karindwi asesa akeso ke mu ikirere . Maze hasohoka mu inzu y'Imana , kuri ya ntebe , ijwi rirenga rigira riti : " Birarangiye . 18 Nuko habaho imirabyo, inkuba n'umushitsi mwinchi bitigeze kubaho kuva umuntu yabaho mw'isi , habaho no guhinda umushitsi mwinshi . 19 Nuko umurwa mukuru ugabwa mo gatatu , n'imigi y'amahanga irahirima , maze Imana yibuka Babuloni ukomeye kugira ngo awuhe akeso ka vino y'uburakari bwayo bwotsa. 20 Kandi ibirwa byose birahunga , n'imisozi ntiyongera kuboneka . 21 Urubura runini rwo amabuye yarwo yapimaga talanta imwe , ruvuye mwijuru , rugwira abantu , abantu batuka Imana , kubera urabura , kubera ko ico corezo cari kirengeje urugero .