1 Nyamara uwo Melkisedeki, umwami w'i Salemu, umutambyi w'Imana Isumba byose, wagiye gusangannira 2 Abrahamu avuye gutsinda abami, amuha umugisha, Kandi niwe Abrahamu yahaye ica cumi ca byose, niwe mwami wo gukiranukaukurikije ubusobanuro bw'izina rye, kandi umwami w'i Salemi, ni ukugamba ngo umwami w'amahoro. 3 Ntagira nyina, ntagira igisekuru, ntagira itangiriro ry'imisi cangwa iherezo ry'ubuzima, ariko asana n'umwana w'Imana. 4 Muzirikane ko yari akomeye, uwo sogokuruza Aburahamu yahaye ica cumi c'iminyago. 5 Abo mu bana ba Lewi bakorqga ubutambyi, bahawe itegeko ryo gusaba abantu ica cumi, ariko bene wabo kandi bakomoka kuri Aburahamu. 6 Naho we utakomotse kuri bo, yahaye Aburahamu icacumi, kandi aha umugisha uwahawe isezerano. 7 Kandi ntahakana ko umutoya ahabwa umugisha n'umukuru. 8 Kandi hano, abasabaga icacumi ari abantu bazapfa; ariko hariya we avugwa ko ari muzima. 9 Byongeyeho na Levi usabaga icacumi yaragitanze anyuriye muri Aburahamu. 10 Kuko yari ari munda ya se, ubwo Melkisedeki yazaga gusanganira Aburahamu. 11 Iyaba ubutungane bwashobokaga k'ubw'ubutambyi bw'abalewi, kuko amategeko gahawe abantu, gashingiye kuri ubwo butambyi. Ni ngombwa ko haboneka uwundi mutambyi wo m'uburyo bwa Melkisedeki, atari uwo mu muryango gwa Aroni ? 12 Kuko ubutambyi bumaze guhindurwa, ni ngombwa ko n'amategeko gahindurwa. 13 Ni koko, uwo ibi birikuvugwaho, n'uwo m'ubundi bwoko, butakoze umurimo go kugitwikiro c'ibitambo. 14 Kandi birazwi ko Umwami wacu yakomotse muri Yuda. Ubwoko bwo Musa atigeze atigeze kugambaho kubyerekeye ubutambyi. 15 Ibyo byongeye kumvikana kurushaho, ubwo habonetse undi mutambyi usana na Melkisedeki. 16 Washizweho hadakurikije itegeko ry'umubiri, ahubwo hakurikijwe ubushobozi bw'ubugingo butangirika. 17 Kuko ubuhamya buramutangirwa ngo: " Uri umutambyi w'ibihe byose, mu buryo bwa Melkisedeki. 18 Hariho rero gukuraho itegeko rya kera ku mpamvu yuko ritagira akamaro. 19 Kuko itegeko ari ntaco ryazaniye ubutungane cangwa ibyiringiro by'ukuri bituma twegera Imana. 20 Kandi ibyo ntaho byabayeho ari nta ndahiro. Kuko abalewi bahindutse abatambyi batarahiye, 21 Yesu we yahindutse umutambyi hamwe n'indahiro, k'ubwo uwamubwiye ngo : " Umwami yararahiye, kandi ntazicuza ngo : " Uri umutambyi w'ibihe byose mu buryo bwa Melkisedeki. 22 Kubw'ibyo rero Yesu niwe mwishingizi w'isezerano riruushaho kuba ryiza. 23 Byongeyeho, habayeho abatambyi benshi., kuberako urupfu rwamubuzaga kugumaho ibihe byose. 24 Ariko we, kuberako ahoraho iteka ryose, afite ubutambyi budakuka. 25 Kubera iyo mpamvu, ashobora gukiza abegera Imana kubwe, akaba ari muzima kubwe kubavuganira. 26 Biradukwiye ko twabona umutambyi mukuru nkawe, utunganye,umwere utariho umugayo, utandukanyijwe n'umunyabyaha, kandi uri hejuru kurusha andi majuru. 27 Udakeneye gutamba ibitambo buri musi nk'abatambyi bakuru, bahereye ku byaha byabo, hanyuma y'ibyaha by'abantu, kuko ibi yabikoze rimwe gusa, ari kwitamba we ubwe. 28 Nyamara rero, itegeko rishiraho abatambyi bakuru b'intege nke, ariko ijambo ry' indahiro ryashizweho nyuma y'amategeko ryashizeho Umwana w' Imana utunganye iteka ryose.