Abaebrania 10

1 Nyamara itegeko rifite igicucu c'ibyiza bizaza, ariko ridafite isura nyakuri y'ibintu, ntaho ubwaryo kubw'ibitambo bya buri mwaka ryogeza abantu k'ubutungane. 2 Bitar'ibyo, ntaho bari kureker'aho kubitamba ? kuberako bamaze gutungana, ntaho baba bakibonaho ibyaha ? 3 Ariko ibitambo byibutsaga ibyaha buri mwaka. 4 Kuko bitashoboka ko amaraso g'ibimasa n'agamasekurume gakuraho ibyaha. 5 Niyo mpamvu Krisito, yaje mu isi agamba ngo : 6 " Ntaho washatse ibitambo cangwa amaturo g'ibyaha, 7 Ahubwo ndagamba ngo : " Dore ndaje, (nkuko byanditswe mu mizingo gw'ibitabo bivuga kuri nje) gukora ubushake bwawe Mana. 8 Amaze kugamba ngo : " Ntaho washatse, cangwa ntaho wemeye ibitambo byo gutwika cangwa ibitambo bisanzwe by'ibyaha. 9 Akomeza kugamba ngo : " Dore, nzanywe no gukora ubushake bwawe. Akuraho ikintu ca mbere ashiraho ica kabiri. 10 Kubera ubwo bushake niho dutunganywa kubwo igitambo c'umubiri gwa Krisito rimwe iteka ryose. 11 Ubwo, buri mutambyi akoraga buri musi, umurimo no gutamba ibitambo bimwe, bitoshobora gukuraho ibyaha. 12 We ubwe, amaze gutamba igitambo kimwe kubw'ibyaha, none yicaye iburyo bw'Imana imisi yose. 13 Ubu ategereje ko abanzi be baba musi y'ibirenge bye. 14 Kuko kubera igitambo kimwe yagejeje k'ubutungane abo yatunganyije kubw'imisi yose. 15 Ni nabyo Umwuka guboneye guhamiriza nyuma yo kugamba ngo : 16 " Ngiri isezerano nzagirana nabo, hanyuma y'iyo misi niko Uwiteka agambye ngo : " Nzashira amategeko ganje mu mitima yabo, kandi nzagandika mu bwenge bwabo. Arongera ngo : " 17 Kandi, ntaho nzibuka ibyaha byabo cangwa ibicumuro byabo. 18 None rero, aho imbabazi zibyaha ziri, ntaho hakiri gutambira ibitambo by'ibyaha. 19 Nuko rero, bene data, ubwo dufite uburenganzira ahatunganye kubw'amaraso ya Yesu, 20 mu inzira nshasha, yo yaduciriye inyuze m'urusika arirwo mubiri gwe. 21 None ubwo dufite umutambyi mukuru, uhagarariye inzu y'Imana, 22 tumwegere n'umutima gutarimo uburyarya, twuzuye kwizera imitima itunganyijwe, kandi umubiri gogejwe mu mazi meza. 23 Dukomeze kugamba tutari gutinya ibyo twizeye, kuko uwduhaye isezerano adahindukaga. 24 Tweho bamwe ku bandi, kugira ngo dusunikane m'urukundo no mu mirimo iboneye. 25 Twe kubura guterana n'abandi, nkuko ari akamenyero kuri bamwe, ahubwo dufatanye canecane kuko ugo musi guri kwegera hafi. 26 Kuko niba dukor'ibyaha ku bwende, tumaze kumenya ukuri, nta kindi gitambo, 27 Ahubwo dutegereza urubanza rukomeye n'ubukana bw'umuriro guzatwika abagome. 28 Uwishe itegeko rya Musa, yapfuye nta mbabazi k'ubuhamya bw'adimwe babiri cangwa batatu. 29 Ni ikihe gihano mutekereza azahabwa uzaba yakandagiye Umwana w'Imana, agasesagura amaraso g'isezerano go yatunganyijwe mo kandi agatuka Umwuka g'ubuntu ? 30 Kuko tuzi uwagmbye ngo : " Guhora n'ukwanje, ingororano ni izanje. Kandi ngo : " Uwiteka azcira urubanza ubwoko bwe 31 ."Ni ikintu giteye ubwoba kugwa mu maboko g'Imana nzima. 32 Mwibuke imisi ya mbere, ubwo mwamaze kuvirwa n'umuco, mwarwanye intambara ikomeye mu mibabaro. 33 Ubundi mukagirwa ibishungero, mu makuba no mu byago, ubundi mukifatanya n'abagirirwa nabi guco. 34 Ni koko mwababariraga abafunzwe, kandi mwishimiye kunyagwa ibyanyu, mwiringiye ko mufite ubutunzi bwiza kandi buhoraho imisi yose. 35 Nuko rero, mwe kuva mu byiringiro byanyu, aribyo bishingiyeho ingororano ikomeye. 36 Kuko mukeneye kugira kwihangana, kugirango ni mumara mukora iby'Imana ishaka, muzahabwa ibyo mwasezeranijwe. 37 Hasigaye gihe gitoya. Ugomba kuza akazaza, kandi ntabwo azatinda. 38 Kandi umukiranutsi wanje azabeshwaho no kwizera, ariko nasubira inyuma, umutima gwanje ntaho guzamwishimira. 39 Twewe ntaho turi abo gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera ko gukiza imitima yacu.