1 Abikorinto 16

21 Ndikubaramutsa, njewe Paulo n'ukuboko kwanje. 22 Hagize umuntu udakundaga Imana, abe ikivume. Maranatha. 23 Ubuntu buvuye k'Umwami bube namwe. 24 Ndabakunze mwese muri Yesu Kristo. 1 Kubyerekeye gukusanya ibyo gufasha intungane, mubikore namwe nkuko nategetse amakanisa g' i Galatiya. 2 Mureke muri muntu, umusi gwa mbere gw'icumweru, ashire iruhande ibyo ashoboye, akurikije ubukire bwe, kugira ngo atarindira umusi go nzaza ngo nshire hamwe izo michango. 3 Nimara kugera iyo, nzatuma hamwe n'ibarua izanwe n'abantu bo muzaba mwemeye ngo muzane ibyo mwatanze i Yerusalemu. 4 Niba ico gitumye ngomba kuza njenyine, bazakora urugendo hamwe nanje. 5 Nzaza iwanyu nambutse Makedonia, kuko koko nzambuka Makedonia. 6 Bishobotse nzabana namwe, cangwa nzabana namwe igihe cy'imbeho cose, kugira ngo muzamperekeze ndikuja iyo nzaja. 7 None ntaho nshaka kubaramutsa ndigutambuka, ariko nizeye ko nzabana namwe igihe gito, Umwami anyemereye. 8 Ariko nzabera i Efeso kugeza umusi gwa Pentekoste. 9 Kuko umuryango munini gunyuragamo abantu kagari gurafunguye ngo ngunyuremo ariko abanzi ni isoko. 10 None rero igihe Timoteyo azaza, mukore byose mushoboye ngo mumuvane mo ubwoba, kuko akoraga nkanje umurimo g'Umwami. 11 Hatagira umusuzugura. Muzamuherekeza m'umahoro kugira ngo aze kundeba, kuko njewe hamwe n'abavandimwe turamurindiriye. 12 Kubyerekeye umuvandimwe Apolo, naramusabye kenshi ngo aze kubasura ari hamwe n'abavandimwe, ariko ameze gaho adashaka kaza buno, azaza n'abishaka. 13 Mwere gusinzira mugume mu kwizera, mube abagabo, kandi mukomere. 14 Ibyo muzakora byose mubikoreshwe n'urukundo. 15 Bavandimwe mbafitiye irindi jambo ryo kumenya. Muziko umuryango gwa Stefanasi ari go gwa mbere gwizeye muri Akaya kandi ko gwitangaga gufasha intungane. 16 Namwe mwite ku bantu ngabo, mwubahe n'abandi bose bakoraga akazi nk'abo. 17 Nicyo gitumye nishimiye kuza kwe hamwe na Fortunato n'Akaiko, abo babaye hamwe natwe mu mwanya gwanyu. 18 Kuko batujije umutima gwanje n'ugwanyu. Abantu ngabo mumenye kubarata. 19 Amakanisa go muri Azia garikubatasha, muramukanye mukoresheje hobe itunganye. 20 Abavandimwe bose barikubaramutsa, muhoberane mwese nk'intungane. 21 Ndikubaramutsa, njewe Paulo n'ukuboko kwanje. 22 Hagize umuntu udakundaga Imana, abe ikivume. Maranatha. 23 Ubuntu buvuye k'Umwami bube namwe. 24 Ndabakunze mwese muri Yesu Kristo.