1 Abikorinto 11

1 Munyigane nkuko nanje niganaga Kristo. 2 Ndikubashimira kubera munyibukaga muri byose, kandi kubera ko mubikaga mu mitima yanyu ibyo nabategetse nkuko nabibigishije. 3 Ariko nkeneye ko mumenya ko Kristo ari umutware w'umugabo wese, ko umugabo ari umutware w'umugore n'Imana ni umutware wa Kristo. 4 Umugabo wese usengaga cangwa guhanura yambaye igitambara mu mutwe amwajije umutware we. 5 Ubundi, umugore usenze cangwa guhanura atambaye igitambara mu mutwe gwe usuzuguye umutware we, ni nkaho yakogoshwe. 6 Kuko niba umugore atambaye igitambara ku mutwe, yogoshwe rero. None rero niba biteye isoni kubona umugore aciye imisatsi cangwa si yiyogosheje, yambare igitambara. 7 Umugabo ntaho yemerewe kwambara igitambara ku umutwe kuko we ni umufano cangwa ububonere bw'Imana, ariko umugore n'ububonere bw'umugabo. 8 Ni guco, umugabo ntaho yakuwe m'umugore, ahubwo umugore yakuwe m'umugabo. 9 Kandi ntaho umugabo yaremwe kubera umugore, ariko umugore yaremwe kubera umugabo. 10 Nico gituma, umugore, kubera abamalaika, agomba kugira k'umutwe gwe ikimenyetso co gutegekwa. 11 Ariko, mu Mwami nta mugore ubagaho hatariho umugabo kandi nta mugabo ubagaho hatariho umugore. 12 Kuko, uko mugore yakuwe mu mugabo uko niko n'umugabo yabyawe n'umugore, kandi byose bivuye Kumana. 13 Muce urubanza mwenyine, none si bikwiriye ko umugore asenga atambaye igitambara ku mutwe ? 14 Kamere yo yonyine ntaho irikubigisha ko biteye isoni kubona umugabo afite umusatsi mureyi ? 15 Ariko ko bibonereye umugore kugira umusatsi mureyi, kuko yahawe umusatsi ngo gumubere igitambara. 16 Niba hari ushaka kuzana impaka, twewe ntaho twabimenyeye n'amakanisa g'Imana nago. 17 Niba mbamenyesheje ibi mbere y'igihe, ibi ntaho bishimishije Imana, nuko muteranaga mudashaka kuba abeza ahubwo mwihinduye kuba babi kurenzaho. 18 Kandi ica mbere, namenye ko igihe mwishize hamwe mu giterane, hariho kutumvika hagati yanyu, kandi nanje ndikubyemera mu gipande kimwe. 19 Kuko ibice ni ngombwa bibabemo kugira ngo abayunguruwe bamenyekane ko bari hagati yanyu. 20 Ni kugamba ko muhuraga mutaje kurya ibiri ku meza g'Imana. 21 Kuko, iyo mwicaye ku meza, buri muntu atangiraga kurya ibyo yazanye, n'undi akaba ari kwicwa n'inzara, bamwe bagasinda abandi bishwe n'imyota. 22 Ntaho mufite amazu ganyu ngo murire yo cangwa ngo munywere mo ? Cangwa si murikuganya i kanisa ry'Imana kandi si mushaka kumwaza abakene ? None si ngambe iki? Mushaka si ko mbashima ? Kubyerekeye ibi ntaho nshobora kubashima. 23 Kuko, nahawe n'Imana ibyo nshaka kubigisha, n'uko Umwami Yesu, iryo joro yatanzwe yafashe umukati, 24 Kandi amaze gushima, aragumanyagura, aragamba ngo: Guno n'umubiri gwanje, gumanyuwe kubera mwewe, mukore guca murikunyibuka. 25 Guco, bamaze kurya, afata igikopo nuko aragamba : Iki gikombe n'ukungwa gushasha mu maraso ganje, mukore guca muri kunyibuka buri musi go muzaba muri kukinnywa ho. 26 Kuko buri gihe murikurya ugu mukati no kunywa kino gikopo, murigutangaza urupfu rw'Umwami kugeza igihe azazira. 27 Ni co gituma umuntu wese uriye ugo mukati cangwa kunywa kuri iki gikopo mu kavuyo azatsindwa n'urubanza imbere y'umubiri n'amaraso g'Umwami. 28 Rero, buri muntu yihegereze wenyine kandi guco arye umukati no kunywera ku gikombe. 29 Kuko uri kurya cangwa kunywa atahangayikiye umubiri g'Umwami arikurya no kunywa yikururiye gutsindwa we wenyine. 30 Nico gituma hariho muzi mwese ibirema akangari, abarwayi n'umubare munini gw'abapfuye. 31 Niba twicirije urubanza twenyine, ntaho tuzatsindwa. 32 Ariko niba duciriwe urubanza, Umwami azaduhana kugira tutazatsindwa hamwe n'isi. 33 Guco, bavandimwe, igihe muhuye kubera ibyo kurya, mwirindane. 34 Niba umuntu afite inzara, arye iwe aho kugira ngo muterane muri guciranira imanza. Nzarangiza ibibibazo bisigaye igihe nzasohora iyo.